Ibyavuzwe n'abahanga 06

Umenye ko nta nzovu yitotombera ubunini bw'umutonzi wayo, nawe twara imitwaro yawe utuje nta nduru.

Inkuta ni nk'ijoro byombi burya bigira amatwi.

Utagenda ntiyurira ingazi.

Umwanzi w'amayeri aruta kure cyane inshuti y'ikimara.

Birakwiye gukena mu buto aho gutindaharira mu busaza,

Nta kana k'inyoni kavuga na kimwe katarumva bakuru bako bakomye.

Utwaye agatebo k'amajyi ntabyina kandi uwo ntasimbuka.

Intare nyiri ishyamba burya itinya isazi.

Ibiryo bihiye nta muhanga wo kubirya ababonetse bose burya bazi kubikora.

Ntawe uvuka ari igitangaza ab'ibitangaza bahinduka uko mu ijoro abandi basinziriye.

Inkoko izi kuraha ntiburara.

Aho uzicara ushaje niho hazagaragaza aho wahagaze mu buto.

Uw'ubwenge n'ubukererebutsi kurusha abandi ibyo abigira ku mutima si ku munwa.

Kugira amaguru abiri ntibivuze kurira ibiti bibiri icyarimwe.

Iyo ikibazo cyawe ari inyundo nsa ibisubizo byacyo ni ku misumari uzabishakira.

Ushaka koga abizi neza ko atashyuhije amazi ntakwiye kwitotombera ubukonje bwayo.

Iyo umwana yerekwa ukwezi burya ntakindi aba yirebera kitari urutoki rukumwereka.

Ni igiti kibi cy'amasubyo menshi kandi akabije kerekana umubaji n'umunyabugeni w'umuhanga.

Isazi ishyira intare mu bibazo itabasha kwivanamo.

Mu gihe cy'amahoro nta mutware witwaza ingabo yegura inkoni akitwazo iyo.

Utwika inzu uzamwihorere hari igihe aba akora ibyo azi kuko hari igihe igiciro cy'ivu ry'inzu gisumba kure agaciro k'inzu.

Niba imibanire runaka isaba kugirwa ibanga iyo ntuzayibarizwemo kuko iteka irangirana n'agahunda.